7 avr. 2008

PASIKA 2008


Pasika y'uyu mwaka wa 2008 yagenze neza, abavandimwe muri za Kominote zitandukanye batangaza ko Pasika yagenze neza cyane, aho n'ubwo imvura yari nyinshi cyane muri iryo joro i Kigali-Rwanda, bo basaga nk'aho ari imvura y'umugisha. Nyuma yo guhimbaza ijoro ryose, batangiye gutangaza mu mihanda yose ko Kristu yazutse, ari muzima kandi ko akunda buri wese.. Wowe se waba uzi ko Yezu Kristu wazutse, agukunda kurusha uko wabikekaga? Aragukunda kandi araguhamagara...