27 mars 2012

Annonce yabaye ejo ku wa mbere

Uyu wa mbere tariki za 26-03-2012, kuri kiliziya ya Mutagatifu Mikayire habereye umuhuro dukunze kwita Annonce, akaba yari inshuro ya kabiri kuko iheruka kubera ku kiliziya y'Umuryango Mutagatifu.

Insanganyamatsiko y'a annonce ya mbere ikaba yari ukutwibutsa kwitegura igisibo n'uburyo bwiza bwo gusiba, aho twibukijwe ko imigenzo myiza iranga usiba ari: Gusenga, Gusiba kurya no Gutanga imfashanyo.By'akarusho ariko uyu wa mbere bwo si ukwibutsa kwitegura igisibo nka mbere ahubwo ni ukwitegura Pasika nyir'izina.

1 févr. 2012

Bavandimwe !

Muri iyi minsi Inzira ya Newokatekumena imaze gushinga imizi mu Rwanda, abakirisitu benshi bakomeje kwibaza icyo aricyo. Uru rubuga ruzafasha benshi mu bibazo bakunze kwibaza, cyane cyane mu bitumvikana neza binakunze gutuma bamwe batangira kuyicira imanza; ariko kandi nanone ntiruzaba igisubizo gisesuye kuri bose.

Muzamenyeraho amavu n'amavuko ndetse n'ibihe by'ingenzi byayiranze, cg se biyiranga kugeza magingo aya.

Tugarutse hejuru gato,
impamvu atari igisubizo nyacyo ni uko mu by'ukuri ntawe ushobora gusobanukirwa inzira atayirimo cyangwa se atayigendamo. Ikindi mbabajije akabazo k'amatsiko nti inzira ijya i Burayi murayizi?