1 févr. 2012

Bavandimwe !

Muri iyi minsi Inzira ya Newokatekumena imaze gushinga imizi mu Rwanda, abakirisitu benshi bakomeje kwibaza icyo aricyo. Uru rubuga ruzafasha benshi mu bibazo bakunze kwibaza, cyane cyane mu bitumvikana neza binakunze gutuma bamwe batangira kuyicira imanza; ariko kandi nanone ntiruzaba igisubizo gisesuye kuri bose.

Muzamenyeraho amavu n'amavuko ndetse n'ibihe by'ingenzi byayiranze, cg se biyiranga kugeza magingo aya.

Tugarutse hejuru gato,
impamvu atari igisubizo nyacyo ni uko mu by'ukuri ntawe ushobora gusobanukirwa inzira atayirimo cyangwa se atayigendamo. Ikindi mbabajije akabazo k'amatsiko nti inzira ijya i Burayi murayizi?
Birumvikana ko buri umwe umwe yasubiza ibyo azi, yabonye cg se yabwiwe... Ariko kandi mu Kinyarwanda baravuga bati : Ribara uwariraye...

Ikaze rero kuri iyi Blog izajya idufasha gusangira ku butumwa bumwe na bumwe ku Nzira ya Newokatekumena.

Yanditswe ku ya 28/09/2011 i saa cyenda (03:13)

1 commentaire:

Unknown a dit…

Ibi wakoze rwose nibyiza cyane nanjye ndi mu nzira muri paruwasi catedrale ya Butare ariko rero ntuherutse gukora update y'ur' urubuga courage kabisa