27 mars 2012

Annonce yabaye ejo ku wa mbere

Uyu wa mbere tariki za 26-03-2012, kuri kiliziya ya Mutagatifu Mikayire habereye umuhuro dukunze kwita Annonce, akaba yari inshuro ya kabiri kuko iheruka kubera ku kiliziya y'Umuryango Mutagatifu.

Insanganyamatsiko y'a annonce ya mbere ikaba yari ukutwibutsa kwitegura igisibo n'uburyo bwiza bwo gusiba, aho twibukijwe ko imigenzo myiza iranga usiba ari: Gusenga, Gusiba kurya no Gutanga imfashanyo.By'akarusho ariko uyu wa mbere bwo si ukwibutsa kwitegura igisibo nka mbere ahubwo ni ukwitegura Pasika nyir'izina.

Nk'uko yakunze kubigarukaho, Padiri Heneriko yibukije abavandimwe ko bakwiye kwitegura amaza ya Nyagasani muri iyi Pasika, mu buryo bushya atari gusa mu kamenyero. Biragoye gusubira mu nyigisho umuntu yatanze utari uhibereye yaracikanwe gusa Bavandimwe muri ko iyo udahari ijambo riba ritari iryawe, ariko icyo nabatangariza gusa ni uko abari bahari twongeye kubona ko Nyagasani adukunda birenze uko twabikekaga, kabone n'iyo isi ya none yatuvuma.

Ibindi by'ingenzi byagarutsweho n'uburyo imyiteguro ya Pasika izakorwa. Aha Padiri Heneriko akaba yasomye uko imihango yo ku wa Kane Mutagatifu, ku wa Gatanu Mutagatifu ndetse no ku wa Gatandatu ushyira Ijoro rihire, izagenda. Akaba yasabye abavandimwe kuzegera ba Responsable ba za Kominote bakabasobanurira neza.

Annonce yamaze amasaha agera kuri abiri n'igice uhereye igihe yatangiriye mu ma saa moya z'ijoro. Ikaba kandi yaranzwe n'ibura ry'umuriro inshuro nyinshi wagendaga ugaruka ukongera ukagenda, ibi ariko ntibyabujije abavandimwe gukurikira.

Anonse yatangijwe n'Indirimbo yamamaza Pasika. Mu gusozwa hatanzwe amatangazo menshi ariko iry'ingenzi ni uko Abakatechiste bakuru bazabonana na Kominote ya mbere bagarutse mu kwezi kwa Gatanu hagati y'itariki ya 3 n'iya 4. Ibindi batubwira ko bazabitumenyesha bagarutse.

Aucun commentaire: