23 janv. 2012

Kiko Arguello watangije Inzira ya Newokatekumena yabonanye na Papa nk'uko byari kuri gahunda.

Papa asuhuza Kiko(hagati)
na Carme(hino)
(20/01/2012 8:54) Amakuru dukesha ikinyamakuru Camino.info twagerageje guhindura mu Kinyarwana aratumenyesha ko Nyuma yo kubonana na Papa, Kiko yabonanye n'abanyamakuru maze ababwira muri make uko umubonano wagenze. Tubibutse ko uyu muhuro na Papa wari uteganyijwe kuva aho Papa abatumiye mu kwezi kwa 12 umwaka ushize wa 2011. Uyu munsi kandi Papa akaba yagombaga no kohereza imiryango mu butumwa ( mission ad gentes ).

Kiko yagize ati niba hari ibintu bikomeye kandi bifite agaciro mu Nzira kandi bituma habaho ukwemera gukuze ni uko hariho imiryango ijya mu butumwa.


Hafi imiryango isaga 1000 yoherejwe mu butumwa, uyu munsi Nyirubutungane Papa yohereje nanone igera ku bihumbi 17, bakazagenda bakagera kure nko mu miryango y'abasangwabutaka ba Australia, Papuasi na nouvelizelandi; ndetse no mu miryango isobanutse yo mu Bulayi.

Akomeza kandi avuga ko ubu butumwa bugaragaza Kiliziya bundi bushya, agira ati:" abantu benshi muri iki gihe kandi bitwa ko bize, ntibakijya mu kiliziya, cyangwo mu nsengero, nta nubwo ubona bibashishikaje. Ariko iyo babonye abantu bakeya b'abakirisitu bakundana, bameranye neza hagati yabo, birabashimisha kandi bikabatera kwibaza kuri ubu buzima bwabo.

Dufite ubumenyi bwinshi ku bantu muri iki gihe badusaba ko bagira imihango yo kubatizwa mu buryo tubikoramo, ( biracyaza )

Aucun commentaire: