20 janv. 2012

Vatikani ishobora kuzemera Liturujiya ya Newokatekumena?

Carumeni na Kiko
(ifoto ya interineti)
Ikinyamakuru CatholicCulture.org, cyasohoye inkuru ku ya 13 mutarama 2012, ivuga ko Papa Benedigito XVI ateganya umuhuro n'abahagarariye Inzira ya Newokatekumena. Sandro Magister w'Ikinyamakuru l'Espresso yanditse ko iyo tariki yazaba igisubizo cya nyuma cy'ibibazo byakunze kugaragara hagati y'iyi nzira y'abalayiki n'abayobozi ba Vaticani ku bijyanye n'imihimbazo ya liturujiya idasanzwe ya Newokatekumena.

Nyuma yo gutangirira mu gihugu cya Espagne (Esipanye) mu mwaka wa 1960, Inzira ya Newokatekumena (Neocatechumal Way) yahise ikwira ku isi hose, ikora udukominote duto duto twinshi hanyuma kandi ariko ikomeza gusaba ko yahabwa ubuzima gatozi. Ikaba yarabubonye mu 2008 buturutse kuri Nyir'Ubutungane Papa(soma Paâpâ).


Nubwo kandi uburyo kominote z'inzira ya Newokatekumena zihimbazamo liturujiya bwagiye bwibazwaho byinshi, ndetse bugahura n'ibibazo byinshi cyane cyane bu Buyapani, aho babona ko inzira ari iyo gucamo abantu ibice; ariko nanone ikaba yaragiye yihanangirizwa cyane n'abayobozi b'i Roma. Nyuma kandi y'imyaka myinshi y'ibiganiro mpaka n'abayobozi ba Vaticani, Abayobozi b'inzira ya Newokatekumena barizera ko Papa Benedigito wa XVI azageraho akemeza uburyo bw'imihimbazo ya liturujiya mu nama yo ku ya 20 mutarama.

Kuri iki kibazo, Magister ashyira ahagaragara ibintu bine inzira ya Newokatekumena itandukaniyeho, nk'uko Magister abisobanura, ngo bikaba aribyo bituma habaho ukunyuranya n'uko liturujiya ya Kiliziya imeze.

Ubwo aherutse guhura n'abagize inzira ya Newokatekumena mu kwa mbere, Papa Benedigito yabasabye kwigisha bikomeye, ariko kandi abihanangiriza ko bagomba kumvira Papa ndetse n'abapadiri ba Kiliziya. yakomeje kandi abahumuriza mu kujya basabana mu buryo bunimbitse n'abapadiri.

Byahinduwe mu kinyarwanda na : Clement Mukimbili
Translated in rwandese language by:

16/01/2012 i saa 02:00 z'ijoro


Aucun commentaire: